Umuti
Umuti is a health care information service page. Our goal is to help you accessing all information about health, wellness, diseases, and drugs.
Umuti ni urubuga rugufasha kubona amakuru yose yerekeye ubuzima. Intego yacu ni ukugufasha kubona byoroshye amakuru n’ubumenyi bwose bwerekeye ubuzima, indwara, imiti ndetse n’aho wakwivuriza.
08/11/2021
Ibinini bya Revive na CA+FE+ZI Plus: IGISUBIZO ku bagabo bakunda guhura n'ikibazo cyo kurangiza vuba!
Soma hano birambuye
Revive na CA+FE+ZI Plus ibinini bikoreshwa mu kongera ingufu Revive na CA+FE+ZI Plus ibinini bikoreshwa mu kongera ingufu mu gihe cyo gutera akabariro. Ibi binini bikozwe mu bimera karemano kandi bigira
28/07/2020
Abantu barenga miliyoni 400 ku isi bagendana HEPATITE, muri bo umubare munini ni ABATAZI ko bafite ubwo burwayi.
Kutisuzumisha ngo umenye niba urwaye cg utarwaye ni imwe mu mpamvu HEPATITE igihitana umubare munini w'abantu.
Ihutire nawe KWISUZUMISHA!
06/05/2020
Surgical mask (igaragara ku ifoto) yambarwa inshuro imwe gusa, ikamara hagati y'amasaha 4-6.
⚠️ NTUGOMBA KUYIFURA. Yagenewe gukoreshwa rimwe, ubundi ugashaka indi.
⚠️ IYO WAKUYEMO NTUGOMBA KUYISUBIZAMO.
⚠️ NTUGOMBA KUYIJUGUNYA AHO UBONYE HOSE. Ni byiza ko utatuvanga n'indi myanda
Iyi MASK wowe uyambara inshuro zingahe? Amasaha angahe?
06/05/2020
Iyi MASK wowe uyambara inshuro zingahe? Amasaha angahe?
25/04/2020
Uyu ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya MALARIYA.
Inzira ya mbere iboneye yo kurwanya malariya ni ukuryama mu nzitiramubu iteye umuti.
Waba nawe ubyubahiriza?
21/04/2020
Ntabwo stress ari yo ibitera ahubwo stress ituma ubudahangarwa bw’umubiri bugabanyuka nuko indwara ziterwa na virusi cyangwa ubwivumbure bw’umubiri (harimo ibi bicurane n’inkorora) zikaguca urwaho zikakwibasira kandi zikakurembya.
Soma hano izindi ndwara zishobora guterwa no guhorana stress
Zimwe mu ndwara zizanwa no guhorana stress | Indwara | Umuti Health Nyamara kandi stress si amarangamutima gusa, stress si mu mutwe gusa ahubwo stress ni umubiri wose. Iyo ugize stress umubiri wose ugerwaho n’ingaruka zayo aho imiyoboro y’amaraso yifunga, umuvuduko w’amaraso ukazamuka ndetse n’umutima ugateragura cyane.
17/04/2020
“Umuziki utuma isanzure rigira roho, ibitekerezo bikagira amababa, gutekereza kukaguruka ugatuma ubuzima na buri kimwe kibaho neza” ibi ni ibavuzwe n’umuhanga witwa Plato
Ese haba hari akandi kamaro umuziki ufitiye ubuzima bwacu bwa buri munsi?
Soma aha
Umuziki: Ibyiza 10 tubona mu buzima binyuze mu kumva umuziki Umuziki utuma isanzure rigira roho, ibitekerezo bikagira amababa, gutekereza kukaguruka ugatuma ubuzima na buri kimwe kibaho neza
10/04/2020
Umubare w’abamaze guhitanwa na coronavirus warenze ibihumbi 100! 😢
Ibihugu biza imbere mu gutakaza abantu benshi:
1. Ubutaliyani 18,849
2. Leta zunze Ubumwe z’Amerika 18,331
3. Espagne 15,970
4. Ubufaransa 13,197
5. Ubwongereza 8,958
Komeza wirinde cyane 🚿🧼
10/04/2020
Muri iyi minsi ahanini kubera ikibazo cya coronavirus, ushobora kuba nawe uri mu bafite ikibazo cyo kubura ibitotsi ugasanga umaze ijoro ryose utarahumbya.
Niba nawe bikubaho, aha twakugeneye inama 7 zagufasha guhangana na kubura ibitotsi
Soma hano
Gusinzira neza: Ibyo wakora bikagufasha gusinzira neza bihagije Gusinzira neza bifasha umubiri gukora neza ndetse no kuwurinda ibindi bibazo bishobora guterwa no kudasinzira neza igihe gihagije. Mu gihe waryamye igihe
10/04/2020
Ubu noneho tugiye kurebera hamwe imikurire y’umwana uri mu nda kuva ku mezi 4 kugeza kuri 6, ni ukuvuga igihembwe cya 2 tunavuge ku mafunguro nyina agomba kwibandaho.
Wasoma hano
Dusobanukirwe gutwita: Igihembwe cya kabiri | Ubuzima | Umuti Health Gutwita ni igikorwa gitera ishema kandi kinezeza umugore wese n’umugabo we gusa nanone kikaba igihe giteye amatsiko iyo ari inda ya mbere.
09/04/2020
Ubushakashatsi bwerekana ko ifunguro rya mu gitondo rifasha umubiri cyane mu buryo butandukanye
Soma akamaro n’ibyiza byo gufata ifunguro rya mu gitondo hano 👇🏼👇🏼👇🏼
Ifunguro rya mu gitondo akamaro n'ibyiza byo kurifata Ifunguro rya mu gitondo ufata ukibyuka niryo ry'ibanze kandi rifite akamaro cyane ku munsi. Nkuko benshi babivuga "Mu gitondo ugomba kurya nk'umwami"
08/04/2020
Rumwe mu ngingo zifite akamaro kanini mu mubiri wacu kandi rukora byinshi ni ibihaha. Niyo mpamvu kubibungabunga no kubirinda ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi.
Nibyo umubiri wacu wifashisha kugirango twinjize umwuka mwiza wa oxygen tukanasohora umwuka mubi wa gaz carbonique.
Muri iyi nkuru twaguteguriye ibyo kurya bituma IBIHAHA bikora neza kandi bikaba byakorohera kubibona.
Ibihaha: Ibyo kurya bya mbere bifasha ibihaha gukora neza Ibihaha ni rumwe mu ngingo zifite akamaro kanini mu mubiri wacu kandi rukora byinshi. Niyo mpamvu kubibungabunga no kubirinda ari ingenzi mu buzima bwacu
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Contact the business
Telephone
Website
Address
Kigali
