Urukundo niki?

Urukundo niki?

Share

Urukundo nikimwe mubigize ubuzima bwa burimunsi Love story ,News

08/03/2025

Dore ibizakwereka ko umusore mukundana atazakubera umugabo mwiza w’inzozi zawe
Werurwe 8, 2025 N.I.Costa

Biragoye kumenya umusore uzakubera umugabo uhamye mu ntekerezo no mu mikorere, ariko hari bimwe bigaragaza ko umusore wifuza ko muzabana wamureka mu maguru mashya.

Ijambo ikigwari rikoreshwa mu kugaragaza uwananiwe kuba intore no kwesa imihigo abigizemo uruhare, kubera kubura indangagaciro zimugenga mu buzima bwa buri munsi.

Dore ibizakwereka ko umusore mukundana azagutenguha mu rushako:

1. Guhora ataka ko akennye: Ubukene buterwa no kudatunga, nyamara ubutunzi buzwana no gushora imbaraga. Guhorana amarira y’ubukene bikongerera ubukene aho kumara ubukene.

Niba umusore mukundana ahorana amarira ko nta kintu afite bikaba nk’ingeso, menya ko afite ubunebwe adashaka kuvugaho. Abashoramari bakunze kuvuga ko kuvuga cyane bidindiza iterambere, mu gihe abafite intego bakora bya bikorwa byabo bikazivugira. Akora cyane ntiyaba akennye, ariko kuvuga ku bukene kuko nabwo bubaho bigaragaza ko hatarabaho gusobanukirwa ikibumara.

Abakobwa bakwiriye kwitondera umusore uhora aririmba ubukene n’iyo yaba akora, kuko abasore bazima bubatera isoni. Cunga neza kandi witegereze buri kantu umusore mukundana urebe ko katazakubangamira mu rugo rwanyu.

2. Kuyoborwa n’ibiyobyabwenge: Bamwe mu bakobwa bankundana n’abasore bafata ibiyobyabwenge, bakisobanura bavuga ko urukundo rujya aho rushaka bazabahindura. Biragoye kugumana ubwenge nyuma yo kugira uruhare mu kubuyobya.

Niba umusore mukundana ashobora kuba atunzwe n’ibiyobyabwenge, bigaragaza urugo rwe kandi azaba ari umutwe warwo. Abakiri mu rukundo bakwiriye kwitonda igihe bafata umwanzuro wo kubana n’abantu bakundana, ndetse bakazirikana ko nyuma yo kujya mu rugo kwihishanya birangiye, benshi bananirwa kwiyakira.

3. Kubura igihe wamusabye kuganira: Ibiganiro ni byo bifatirwamo ibyemezo ndetse ukamenya n’intego za nyiri ubwite. Iyo umuntu ahunga ibiganiro bivuze ko muba mudahuje ibyifuzo, cyangwa hari byinshi aguhisha, niba kubura kwe kudasobanutse.

Uyu musore ubura akanya ko kuganira nawe, nimumara kubana azakwaka na gake yaguhaga ubeho wihariye urugo kandi urugo ari urwa babiri. Ni ngombwa ko abantu bahuza ibiganiro niba bakundana koko, bakanamenyana kurushaho.

4. Kutita ku Rukundo:Urukundo ni ikintu kigorana kubona, ariko bamwe bamara kurubona bakaruterera inyoni. Umugabo uzita ku rugo ntagaragarira mu rugo, ahubwo umubona kare.

Kutira ku rukundo harimo kutamenya intego zarwo, kwirengagiza inshingano zawe, ibyo bikagaragaza ko mubanye adasobanukiwe impamvu yubatse. Abakobwa benshi bavuga ko bafatwa nabi mu rukundo kandi badakubitwa cyangwa ngo batukwe, ariko umugabo uteye utya ntaba agufashe neza nk’umugore we.

Visit TikTok to discover videos! 25/04/2024

https://maps.app.goo.gl/Rftv638ZK6bogmp29

Visit TikTok to discover videos! Watch, follow, and discover more trending content.

Sonatube Short movie Umwana wafashije umugabo wamuyobozaga abanza kumunyuza iwabo 25/03/2024

https://youtu.be/Mq1wBQsdZdo

Sonatube Short movie Umwana wafashije umugabo wamuyobozaga abanza kumunyuza iwabo Umwana wiyemeje gufasha abantu bose muri burikintu ashoboye nyuma yahuye numugabo warucyeneye ub ufashaplease Subscribe More Great Things Are Coming To Your ...

Sonatube Short movie Umwana wafashije umugabo wamuyobozaga abanza kumunyuza iwabo 07/12/2023

https://youtu.be/Mq1wBQsdZdo?si=3vcxv9L3kmlThGLP
🔥🔥🔥🔥🔥🔥

Sonatube Short movie Umwana wafashije umugabo wamuyobozaga abanza kumunyuza iwabo Umwana wiyemeje gufasha abantu bose muri burikintu ashoboye nyuma yahuye numugabo warucyeneye ub ufashaplease Subscribe More Great Things Are Coming To Your ...

08/08/2023

Menya impamvu ukwiye kubanza kumenya niba ushimisha umukunzi wawe mu mibonano mpuzabitsina niba mwiyemeje kubana nk’umugore n’umugabo

Mu ngo nyinshi hirya no hino ku isi ibintu bikomeje kudogera aho usanga abashakanye batagicana uwaka cyangwa se ugasanga urukundo rwabo rwajemo agatotsi.

Imwe mu mpamvu nyamukuru zibyihishe inyuma harimo no kuba uruhande rumwe cyangwa urundi hatarimo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ian Kerner ni inzobere mu bijyanye no gutanga ubuvuzi bushingiye ku biganiro ku bijyanye n’ingo n’imiryango, akanaba umwanditsi ku ngingo zijyanye n’imibanire hagati y’abashakanye ndetse n’abakundana by’umwihariko aherutse kwandika igitabo yise “So Tell Me About the Last Time you Had Sex” aho aba abaza abashakanye igihe baheruka gutera akabariro.

Kerner kandi ukunda kwandika inkuru za CNN zijyanye n’iyo ngingo, avuga ko abamugana akenshi bamubwira ko bagiye batoranya abakunzi babo batitaye cyane ku cyo kuba bakururwa na bo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Mu gihe aba ari kuganiriza abashakanye bafitanye ibibazo, avuga ko nk’abagabo bakunda kumubwira ko batiyumvamo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’abagore babo ariko bakavuga ko batazi impamvu yabyo.

Bamwe baba bakeka ko uko kubura ubushake babiterwa no kudatuza mu ntekerezo zabo hamwe no kugira umunaniro, kuba baba babiterwa no kugira umusemburo muke wa testosterone ku buryo bishobora kubaviramo ingaruka ku buzima bwo mu mutwe n’ubwo ku mubiri cyangwa bakanaterwa icyo kibazo n’umuhangayiko.

Nubwo bavuga batyo iyo bazanye n’abo bashakanye, Kerner yagaragaje ko iyo bamugannye ari bonyine, abagabo bamubwira ko bajya guhitamo abakunzi babo batigeze bita ku cyo kuba bakururwa nabo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Impamvu ituma igaragazwa nk’itera icyo kibazo, ni uko abagabo benshi bita cyane ku myitwarire y’umukobwa mu gihe bahitamo uwo bazabana cyangwa bakita ku wo bafitanye ubushuti bw’akadasohoka, ubakunda, ushobora kuzavamo mama mwiza w’abana babo, akabasha kubana neza n’imiryango yabo, bigatuma badatinda kuri icyo cyo kuba bakururwa na we.

Dr. Elizabeth Perrin na we ukora akazi ko kwita ku bashakanye bafitanye ibibazo, avuga ko ikibazo cyo kureba uruhande rumwe mu gihe abantu bahitamo abo bazabana kiriho, ariko agasaba ko byaba byiza bagiye bareba impande zombi hakabaho guhitamo umuntu wuzuye unujuje ibyo bagenderaho ariko kandi igishingiye ku mibonano mpuzabitsina ntikirengagizwe ndetse kikanashyirwa mu by’ingenzi.

Abahanga bavuga ko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza, ishobora kubera abayikoze urukingo rwo kwibasirwa n’umuhangayiko, agahinda gakabije ndetse n’ibindi bibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe.

10/04/2023
K***a official video Lowkey ft Fruit 4k 10/04/2023

K***a official video Lowkey ft Fruit 4k song created by lowkey ent(The Costa&Ston Vocal) it's gospel song based on peace building and renconciliation,love in society.

K***a official video Lowkey ft Fruit 4k 09/04/2023

https://youtu.be/JV1rDzOPRN0
Dukomeze Twibuka twiyubaka dukundana

K***a official video Lowkey ft Fruit 4k song created by lowkey ent(The Costa&Ston Vocal) it's gospel song based on peace building and renconciliation,love in society.

Want your business to be the top-listed Beauty Salon in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Telephone

Website

Address


Kigali